Social Security

Pension Rights

Itegeko riteganya ko umukozi ashobora kujya mu kiruhuko cy'izabukuru igihe kigeze cyangwa akakijyamo hakiri kare. Ikiruhuko cy'izabukuru ku mukozi uhembwa umushahara gitangira ku myaka 55( cyangwa munsi yayo iyo yaifashe hakiri kare) amaze gutanga imisanzu mu gihe cy'amezi 180 ( imyaka 15).Imyaka yo hasi umukozi yemerewe kujya muri pansiyo ni ku myaka 55.

Amafaranga ya pansiyo angana na 30% by'umushahara mpuzandengo wa buri kwezi umukozi yahembwe mu myaka 3 cyangwa 5 ya nyuma ( uko waba uri hejuru kose) kongeraho 2% by'umushahara mpuzandengo wa buri mwaka igihe cyose umukozi yatanze imisanzu mu gihe kirengeje amezi 180.

Dependents' / Survivors' Benefit

Itegeko ritegenya ko abo nyakwigendera asize bagira icyo bagenerwa( hari abo areberera harimo uwo bashakanye, abana) uwo nyakwigendera yasize ahabwa 50% bya pansiyo ye ihabwa uwo bashakanye. 25% ya pansiyo ya nyakwigendera ahabwa buri mfubyi nyakwigendera asize, 40% bya pansiyo bihabwa imfubyi ku babyeyi bombi. Ababyeyi ba nyakwigendera bahabwa 25% bya pansiyo iyo nta bandi bagenerwamurage ba nyakwigendera. ibigenerwa abo nyakwigendera asize ntibigomba kurenga 100% bya pansiyo yahabwaga nyakwigendera

Invalidity Benefit

Iri tegeko riteganya ibigenerwa abamugaye igihe bagize impanuka/uburwayi cyangwa ibikomere bidaturutse ku kazi ariko bikaba bituma bamugara burundu.  Iyo basanze umukozi afite ubumuga bungana nibura na 50% by'ubushobozi bwe bwo kugira icyo yakora cyamutunga, ahabwa amafaranga ya pansiyo angana na 30% by'umushahara we mpuzandengo wa buri kwezi yahembwaga nibura mu myaka 3 cyangwa 5  (uko waba ari munini kose) kongeraho 2% y'umushahara mpuzandengo ahembwa buri kwezi mu gihe cy'amezi 12 arenga ku mezi 180 agomba guhererwaho amafaranga ya pansiyo. Umukozi agomba guhabwa pansiyo itarengeje 50% by'umushahara we. Amafaranga ya pansiyo ahabwa abamugaye ahagarara ku myaka 55 iyo umukozi atangiye gufata amafaranga ya pansiyo y'ubusaza.

Regulations on Social Security

  • Social Security Code, 1974 / Itegeko rigenga ubwiteganyirize bw'abakozi, 1974
loading...
 
 
 
Loading...