Fair Treatment

Equal Pay

 Ingingo ya 12 y'itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivuga ihame ryo guhemba umukozi umushahara ungana n'uw'abandi bahuje umurimo nta vangura rishingiye ku nkomoko, ibara, ubwoko, ku kuba yarashatse cg atarashatse n'ibindi. Abantu bahuje ubuhanga n'ubushobozi kandi bakora akazi kamwe bagomba guhabwa umusha ungana nta vangura iryo ari ryo ryose ( Ingingo ya 37 y'itegeko nshinga)

Non-Discrimination

 Dushingiye ku ngingo ya 11 y'itegeko nshinga, abanyarwanda bose barigenga kandi bafite uburenganzira n'inshingano bingana Itegeko ry'umurimo rivuga ko nta vangurwa rishingiye ku bwoko, ku ibara ry'uruhu, ku nkomoko, ku gitsina, ku karere, ku kuba yarashatse cg atarashatse cyangwa inshingano ze z'umuryango, ku idini, imyemerere, ibitekerezo bya politiki, ku rwego agezemo mu bukungu cg imibereho, ku gihugu akomokamo, ku muco, ku rurimi,ku kuba abana n'ubumuga,  n'irindi vangura iryo ari ryo ryose rigomba kugaragara ku kazi.

Equal Choice of Profession

Abagore bafite uburenganzira bwo gukora mu nganda zimwe n'abagabo kuko nta ngingo ibabuza igaragara mu itegeko rigenga umurimo mu Rwanda. Buri muntu wese afite uburenganzira bwo gukora umurimo yihitiyemo (Ingingo ya 37 y'itegeko nshinga)

Regulations on Fair Treatment

  • Law regulating Labour in Rwanda, 2009 (Labour Code) / Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, 2009
loading...
 
 
 
Loading...